| MIDIMAR yatanze amahugurwa yo kurwanya ibiza |
|
|
|
|
Ku itariko 17 Gashyantare 2011, abakozi ba Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) ndetse n’abafatanyabikorwa b’iyi minisiteri, basoje amahugurwa yari yateguwe ku bijyana no kurwanya ibiza no gutabara abahuye n’ibiza, Minisitere yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza ikaba yarabifashijweno n’ikigo cyo kurwanya ibiza cyo mu gihugu cya Kenya kibifitemo uburambe n’ubushobozi. Izi ngamba zo gutanga ubu bumenyi, bije nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari Uturere twibasirwa n’ibiza kandi abaturage bakahasiga ubuzima iyo ubutabazi budakozwe neza mu gihe kihuse, aho byagaragaye ko mu Rwanda mu gihe cy’ubutabazi habamo guhuzagurika mu nzego, ubundi bamwe mu bakora ibikorwa by’ubutabazi ntibasobanukirwe neza ibyo bagombye gukora n’igihe cyo kubikora. Ni muri urwo rwego Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR, batumiye ikigo cyo muri Kenya gishinzwe kurwanya ibiza ngo kigire ubumenyi gitanga no kubakora muri serivise zikora ibijyana n’ibiza mu Rwanda. Umunyamabanga w’agateganyo muri MIDIMAR Capitaine Kayitana Jean Damascene, yatangarije ikinyamakuri Izuba Rirashe ko mu Rwanda hari uburyo bwo guhangana n’ibiza ariko butanoze, bityo bakaba bashaka ko ababikoramo babigiramo ubushobozi. Yatangaje ko MIDIMAR itamaze igihe kinini itangiye, ibyo bigatuma nta n’ubushobozi buhagije buboneka bwo guhangana n’ibiza, ariko ko ifite icyerekezo cyiza ifatanyije n’ababifitemo uburambe, nk’ikigo cya Kenya gishinzwe gucunga ibiza. Uburyo abitabiriye ibiganiro bari kwigishwa akaba ari ubwitwa Incident command Système (ICS), bukubiyemo gutegura abahangana n’ibiza n’uburyo bwo guhangana nabyo mu gihe cyihuse. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza mu gihugu cya Kenya Colonel Vicent Anami, yatangaje ko guhangana n’ibiza bigomba gutegurwa mbere y’uko ibiza bibaho, ibyo bigatuma n’iyo bibaye byihuta mu kubihashya no gutabara abari mu kaga.
|



Izi ngamba zo gutanga ubu bumenyi, bije nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari Uturere twibasirwa n’ibiza kandi abaturage bakahasiga ubuzima iyo ubutabazi budakozwe neza mu gihe kihuse, aho byagaragaye ko mu Rwanda mu gihe cy’ubutabazi habamo guhuzagurika mu nzego, ubundi bamwe mu bakora ibikorwa by’ubutabazi ntibasobanukirwe neza ibyo bagombye gukora n’igihe cyo kubikora. 